Menu Close

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

RWANDA ORGANIZATION OF LAND SURVEYORS
Kigali- Rwanda, Kuwa 04/02/2021
Ref: No 13/25.0/S/ROLS/20

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Dushingiye ku ibaruwa No 2169/16.03/SBO/RLMUA/01 yo kuwa 28/05/2020 igaragaza ubufatanye hagati ya RLMUA na ROLS mubyerekeye gutenza imbere umwuga wo gufata, kugaragaza no kugena ibipimo k’ubutaka mu Rwanda.

Dushingiye ku ibaruwa No 1775 & 1776/16.03/RLMUA/01 yo kuwa 17/02/2020 yatangajwe n’ikigo cy‘Igihugu cy’Imicungire n‘Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) itangaza urutonde rw’abemerewe gukora uwo mwuga mu Rwanda ruherekejwe n‘amabwiriza awugenga;

Dushingiye kandi ku byemezo byafashwe mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba ROLS yo kuwa 13/12/2019, ubuyobozi bwa ROLS buramenyesha abanyamuryango bayo bose  n‘abifuza kuba bo ibi bikurikira:

  1. Ukora umwuga ni uwujuje ibisabwa byose nk’uko biteganywa n’amabwiriza yatangajwe n’ikigo.
  2. Umunyamuryango wese asabwa gutanga umusanzu wa buri mwaka nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro ya ROLS.
  3. Abanyamuryango bishyuye igice cy’umusanzu wa 2020 bagahabwa Kashe basabwe kwihutira kwishyura ikirarane babereyemo ROLS bitarenze itariki ya 23 Gashyantare 2021 kuko utazabikora atazagaragara ku rutonde rushya rw’Abemererwe gukora umwuga mumwaka wa 2021-2022.
  4. Abanyamuryango bifuza kuva mu cyiciro kimwe bajya mukindi cyiciro barasabwa gutanga raporo (Technical report) igaragaza ibyo bakoze mugihe cy’umwaka bamaze muri icyo cyiciro kandi ikemezwa n’impuguke 3 zemewe (Certified Surveyors). Iyo raporo igomba koherezwa binyuze kuri aderese email rwandaols01@gmail.com bitarenze kuwa 17 Gashyantare 2021 saa 23h59.
  5. Abujuje ibisabwa bifuza kuba Abanyamuryango ba ROLS barasabwa gukomeza kohereza ibisabwa byose banyuze kuri http://www.rols.rw/registration-form/ bitarenze kuwa 17 Gashyantare 2021 saa 23h59

Tuboneyeho umwanya wo kubibutsa gukora umwuga kinyamwuga hubahirizwa amategeko kandi dukomeze kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Korona Virusi.

Murakoze

Eng. Athanase GASIRABO
Umuvugizi wa “Rwanda Organization of Land Surveyors”

 

  1. Reba itangazo ririho umukono
  2. Iyandikishe